1. Kuki tugomba guhinga ikawa muri gahunda yo kuyivanga n’ibiti bivangwa n’ibihingwa?
Abschnittsübersicht
-

Ukurikije ibipimo fatizo bya Naturland, ikawa na kakao by’umwimerere bigomba guhingwa bivanzwe n’ibiti bivangwa n’imyaka bijyanye n’imiterere yahantu imirima aherereye, munsi y’ibiti by’icucu. Inyungu nyinshi zishobora kugaragara ku buryo bufatika cyangwa zikagaragara binyuze mu gushyira mu bikorwa neza ubuhinzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka.
Guhinga ikawa muri iyi gahunda y’ubuhinzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka bifite inyungu nyinshi z’ubukungu. Hari kandi n’inyungu ku muhinzi zituruka mu buhinzi bw’umwimerere, ndetse n'inyungu z ijyanye n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n'umuco.



